UBUZIMA
Ubuzima ni igitangaza, n’impano, n’urusobe rw’ibintu byinshi utabasha guhita usobanukirwa. Kenshi twibwira ko tubuzi kandi tubusobanukiwe ariko budutunguza udushya buri munsi. Bamwe muri twe dushyiramo imbaraga zitagira akagero ngo tubuyobore(control) ariko nyuma na nyuma tukabonako nabyo bidashoboka. Ubuzima mbufata nk’impano twahawe ngo tuyikoreshe tubera abandi umugisha tube urumuri, tube umucyo.
Ubuzima bufite impamvu n’intego mugihe tutarayimenya tubabazwa n’ibitakatubabaje kuko ibitubabaza kenshi usanga iyo twibutse ko turi aha mugihe gito bitaribikwiye kutubabaza. Ubuzima kandi mbufata nkuruziga ruvunaguye kuko usanga itangiriro ryenda gusa nkiherezo bukaba ariho bubera uruziga hanyuma urwo ruziga rukamera nkuruvunaguye bitewe n’uko habaho kuzamuka no kumanuka yaba mumaranagamutima, ubukungu n’ibindi. Umuntu umwe yarambwiye ngo njye nibaza itandukaniro riri hagati yo kuba ndiho uyu munsi icyo birusha kuba nakabaye narapfuye ejo hashize ibyo byamfashije kugira intego zo kwita kumumaro mfite kurusha ibindi ndetse no kugerageza guha umwanya ibifite agaciro kuruta ibindi. Hanyuma ubuzima buri wese agira ubwe kandi akabugira rimwe niyo mpamvu ntamuntu numwe kwisi ukwiye kuyobora ubuzima bwawe utari wowe; niwowe ukwiye kumenya icyo ushaka, nikigufitiye akamaro. Kenshi duhura kandi tuzakomeza guhura nabatubwira ibitubereye, n’ibyemezo dukwiye gufata muri abo hashobora no kubamo inshuti ndetse n’abo mumuryango dukunda kandi twubaha mbere yo kwanzura ujye utekereza kabiri urebe neza ko bihura naho ugana ndetse n’intego zawe kuko amaherezo byose bigaruka kuri wowe. Niba uzabaho imyaka 75 ukamara 35 ubaho uko abandi babyifuza twabara ko imyaka wabayeho ari 40. Gusa kubaho nkawe ntihakagire uwo bihutaza nanone, wibuke ko intego y’ubuzima ya mbere yakabaye kubera abandi urumuri bitari mumagambo ahubwo mubikorwa.
“Ubuzima n’impano ikwiye guheshwa agaciro ukabaho ubereye abandi umugisha kandi ufite ibyishimo” 👌🏾
ReplyDeleteUbuzima ni impano twahawe twakagombye gukoresha neza mugihe tukiri kuri ino si, kugira ngo igire umumaro kubadukikije ndetse igihe tuzaba tuyambuwe tuzasige ibigwi bwiza.
ReplyDelete