Posts

Showing posts from June, 2022

UBUZIMA

Ubuzima ni igitangaza, n’impano, n’urusobe rw’ibintu byinshi utabasha guhita usobanukirwa. Kenshi twibwira ko tubuzi kandi tubusobanukiwe ariko budutunguza udushya buri munsi. Bamwe muri twe dushyiramo imbaraga zitagira akagero ngo tubuyobore(control) ariko nyuma na nyuma tukabonako nabyo bidashoboka. Ubuzima mbufata nk’impano twahawe ngo tuyikoreshe tubera abandi umugisha tube urumuri, tube umucyo. Ubuzima bufite impamvu n’intego mugihe tutarayimenya tubabazwa n’ibitakatubabaje kuko ibitubabaza kenshi usanga iyo twibutse ko turi aha mugihe gito bitaribikwiye kutubabaza. Ubuzima kandi mbufata nkuruziga ruvunaguye kuko usanga itangiriro ryenda gusa nkiherezo bukaba ariho bubera uruziga hanyuma urwo ruziga rukamera nkuruvunaguye bitewe n’uko habaho kuzamuka no kumanuka yaba mumaranagamutima, ubukungu n’ibindi. Umuntu umwe yarambwiye ngo njye nibaza itandukaniro riri hagati yo kuba ndiho uyu munsi icyo birusha kuba nakabaye narapfuye ejo hashize ibyo byamfashije kugira intego zo kwita k...