Abantu
Abantu:Humans😊
Umunsi umwe nari nitabiriye ibirori, (I like partyz and the memories they always bring ) ndi muri ibyo birori ibintu byinshi byari byiza. hagerwaho umwanya wo gutanga amagambo. mu bantu batandukanye bavuze amagambo abenshi bashimiraga umuntu narinzi imyaka myinshi reka tuvuge ko nari muzi kuva ndi muto. bavuze byinshi bamutaka gusa igitangaje kuri njye byari nko kumumenya bundi bushya kuko uko nari muzi cyangwa numvaga abandi bamuvuga mbere y'ibyo birori byari bitandukanye. benshi bamuvugaga ibibi nk'umuntu wikunda utita kubo azi mbese umwirasi.
Uwo munsi nibajije kugisobanuro cy'umuntu. ese turi bande? iyo bavuze ngo umuntu ni mwiza baba bashatse kuvuga iki? ese umubi we ninde kandi asa ate?
Abantu ni ijambo rigoye gusobanukirwa
Ariko Ijambo siryo rigoye hagoye icyo ry'itiriwe ahari
Umuntu ashobora kukubera mwiza cyangwa mubi byose biterwa ninyungu agufitemo, uko amerewe se (Emotional status), experience y'ubuzima yagize, abantu yahuye nabo mbere yuko muhura n'ibindi byinshi bitandukanye.
Turakunda cyane, yego kuko turi abantu
Turangana cyane rimwe na rimwe nako kenshi tukanga abo twakunze aho dusekereje hakaba igihe twanga abo tutazi kuko turi abantu
Ducira Imanza abantu kubyo bakora twe tudakora nyamara dufite natwe ibyo dukora nabi bo badakora gusa turi abantu nyine.(Imperfect) tureba ibyabandi tukibagirwa ibyacu
Dukora mu nyungu zacu burigihe even the kindest (We are interested in our interests) kubera ko turi abantu just.
Uko twakwitwara neza kose ntitwabura abo tubangamira, Kuberako turi abantu (you are a villain in someone's story). Ntabwo wahuza n'ibitekerezo bya buri wese cyangwa gahunda afite kuko tugira aho tugarukira (Human limitations) ntanubwo bishoboka ko udakosa kuko umuntu arakosa kandi hakaba nabo ukosereza abo bose bakubona nkumuntu wababereye mubi kuko wabakosereje yet to err is human. But ngo to forgive is divine which many or most of us don't have.
Ese utekereje wowe kugiti cyawe ubona uri umuntu mwiza? Ndabizi ubu wasubije yego 😂 Nukuri uri umuntu mwiza. reka tubaze nabandi; tekereza ese ubajije umuryango wawe wa hafi ndetse ninshuti zawe uko bakubona batakubeshye nihehe utekerezako bakubwira ukora amakosa menshi? Nabo bashobora kukubwira ko uri umuntu mwiza kuko baragukunda right? gusa ntibabura ibyo bakubwira ukora bibi bishobora kubangamira abantu.
undi mwitozo nugutekereza ku bantu mutumvikana impamvu itera uko kudahuza, ese ni iki kibitera? Reka kujya kuruhande rwuko badashobotse gusa ujye kurundi ruhande rwo kwibaza uruhare ugira kugirango ntimwumvikane wowe ni uruhe?
ibi bibazo byo kwibaza si ukugirango turebe ko turi abantu beza cyangwa babi ahubwo ni ukugirango tubashe kubabarira abadukosereza bitatugoye kuko natwe hari abatubabarira bakirengagiza ibyo dukora nabi. Ikindi ibi bidufasha kumenya ibyo twakosora bikagabanya kubangama tugirira abandi.
Humans are amazing creatures; Abantu muri rusange ni beza niba wumva mbeshya uzitegereze uruhinja cyangwa uzarebe uzasanga na bamwe babi community ifata nka Ruharwa bafite ababakunda cyane kuko haribyiza baba bababonamo, kugirango ubone umuntu ko ari mwiza cg ari mubi depends on circumstances.
Cheers😘

Comments
Post a Comment